Kubabarira ni : ugukomorera icyaha uwagucumuyeho, yaba yabikoze abishaka cyangwa atabishaka (ariko bikaba byabaye koko), ntiwongere kugira icyo umubaraho.
Kubabarira ni : kutagira inzika cyangwa kugambirira guhorera icyagukorewe.
Kubabarira ni : kwibuza uburenganzira nyuma yo kugirirwa ikosa.
Kubabarira ni : kudakomeza gusaba abandi ubunyangamugayo.
Kubabarira ni ukwanga ikibi nyamara ugakunda uwagikoze utagmbiriye guhora.
Kubabarira kujyana n’ukuri. Ntabwo ari ukwihohora cyangwa kwirengagiza.
Imbabazi ntizigabanya uburemere bw’icyaha cyangwa guhindura inshingano z’uwagikoze (urugomo, kwica, ubusambanyi, intambara, gutukana, gusebanya n’ibindi…).
Imbabazi ntabwo ari uburyo bwo gucika ubutabera cyangwa ingaruka z’icyo twakoze. Ntabwo zikuraho ibihano by’abayobozi.
Kugira ngo tubashe kubabarira abandi, tugomba KUBANZA kumenya ubugari bw’imbabazi z’Imana idufitiye.
Ibyaha byacu byababaje Imana yera, ikiranuka, itunganye.Yari ifite ububasha bwo kuturimbura kuko ibishoboye, kandi twebwe turi abagome.Ariko iradukunda kuko yaduhaye imbabazi ku musaraba wa Yesu Kristo witanze kubw’ibw’ibyaha byacu.
Imana ntiyirengagiza uburenganzira bwayo. Ubuntu bwayo budusenderaho kubwa Nyagasani Yesu wishyuye ikiguzi gikwiriye. Nibwo tubasha gushyikira urukundo rw’Imana ruhebuje rwatumye idusenderezaho Ubuntu bwinshi, ikatubabarira tutarayaturira ibyaha byacu.
Kubabarira tudategereje ko uwacumujye atwihanaho nibyo biranga « umutima w’imbabazi ».
Yesu Kristo aduha urugero nyarwo :
Ubwo umwe mu bigishwa yashakaga kumurwanirira baje kumufata, uwo mwigishwa agakomeretsa umwe muri abo bantu, Yesu yaramubwiye ati : « Subiza inkota yawe mu rwubati rwayo, kuko abatwara inkota bose bazicwa n’inkota. » Matayo 26. 52
Bamubamba, Yesu yagize ati: « Data, ubababarire kuko batazi icyo bakora. » Luka 23. 34
Imana igira umutima w’impuhwe (w’imbabazi) kandi iratwihanganira cyane, naho twaba twakoze ibyaha bikomeye cyane.
Bibiliya itwigisha kumenya IBIGOMBA ngo twakire imbabazi z’Imana: KWICUZA ibyaha, KWATURIRA Imana no KWIZERA ko igitamba cya Yesu gikuraho ibyaha byacu.
Noneho rero Imana iduha kudashidikanya ko ubusabane hagati ye natwe bwakomejwe :
Tugomba kwishingikiriza ibyo Imana yavuze maze tukemera rwose ko yatubabariye ibyaha BYOSE. Iyo ni itangiriro y’imibereho mishya yuzuye ibyishimo n’amahoro.
Niba hari ibyaha bindi twongeye gukora, kubyaturira Imana bizaduha kudashidikanya guhabwa imbabazi zayo.
Mu muryango w’abantu urimo kwikubira, imbabazi zahindutse ikimenyetso cy’intege nke no gutsindwa. Niyo mpamvu n’igitekerezo cyo kubabarira cyajugunywe kure. Usanga rero ijambo rivuga ngo : « Ndakubabariye » ryabaye imbonekarimwe.
Nyamara Imana ntakundi idusaba kugenza. Idusaba kuyigana, nuko Yesu akatubwira ati :
Imbabazi zikomura imbaraga ku Mana yatubabariye ibyaha byacu byose.Niyo idushoboza, nk’uko ibidusaba, kubabararira abaducumuyeho, abadukomerekeje, n’abadusebeje bose.
Urugero rwa Yesu Kristo rubasha kudufasha gushyira mu bikorwa iyi mirongo no kugaragaza « umwuka w’imbabazi ».
« Ndagusaba imbabazi » ni ijambo akenshi rigora kuvuga nyamara ni iry’ingenzi ngo habeho kubabarira. Rigomba kuvugwa nta buryarya. Risobanura ko urivuze yemera kugorama kwe kandi yiyemeje guhindura imyifatire.
Dore uko Imana ishaka ko tumera :
Ni ngombwa ko usabwa imbabazi yumvikana avuga aya magambo : « Ndakubabariye » kandi abigaragaza rwose. Ni ijambo RIBOHORA k’urivuga ndetse n’uribwirwa. Ni ikimenyetso cy’urukundo nyakuri.
Tugira ingorane zo gushyira mu bikorwa ibyo Imana idusaba. Ikindi gihe tuzabaha ingero z’uburyo bwo guchyira imbabazi mu bikorwa.