Ese kubabarira biracyashoboka ?

Imbabazi ni iki ?

Kubabarira ni : ugukomorera icyaha uwagucumuyeho, yaba yabikoze abishaka cyangwa atabishaka (ariko bikaba byabaye koko), ntiwongere kugira icyo umubaraho.

Kubabarira ni : kutagira inzika cyangwa kugambirira guhorera icyagukorewe.

Kubabarira ni : kwibuza uburenganzira nyuma yo kugirirwa ikosa.

Kubabarira ni : kudakomeza gusaba abandi ubunyangamugayo.

Kubabarira ni ukwanga ikibi nyamara ugakunda uwagikoze utagmbiriye guhora.

Kubabarira kujyana n’ukuri. Ntabwo ari ukwihohora cyangwa kwirengagiza.

Imbabazi ntizigabanya uburemere bw’icyaha cyangwa guhindura inshingano z’uwagikoze (urugomo, kwica, ubusambanyi, intambara, gutukana, gusebanya n’ibindi…).

Imbabazi ntabwo ari uburyo bwo gucika ubutabera cyangwa ingaruka z’icyo twakoze. Ntabwo zikuraho ibihano by’abayobozi.

Uko Imana idufata.

Kugira ngo tubashe kubabarira abandi, tugomba KUBANZA kumenya ubugari bw’imbabazi z’Imana idufitiye.

« Kandi ubwo mwari mupfuye muzize ibicumuro byanyu… yabahinduranye bazima na we imaze kutubabarira ibicumuro byacu byose. » Abakolosayi 2. 13

Ibyaha byacu byababaje Imana yera, ikiranuka, itunganye.Yari ifite ububasha bwo kuturimbura kuko ibishoboye, kandi twebwe turi abagome.Ariko iradukunda kuko yaduhaye imbabazi ku musaraba wa Yesu Kristo witanze kubw’ibw’ibyaha byacu.

« Uwiteka amushyiraho gukiranirwa kwacu twese. » Yesaya 53. 6

Imana ntiyirengagiza uburenganzira bwayo. Ubuntu bwayo budusenderaho kubwa Nyagasani Yesu wishyuye ikiguzi gikwiriye. Nibwo tubasha gushyikira urukundo rw’Imana ruhebuje rwatumye idusenderezaho Ubuntu bwinshi, ikatubabarira tutarayaturira ibyaha byacu.

Kubabarira tudategereje ko uwacumujye atwihanaho nibyo biranga « umutima w’imbabazi ».

Yesu Kristo aduha urugero nyarwo :

Ubwo umwe mu bigishwa yashakaga kumurwanirira baje kumufata, uwo mwigishwa agakomeretsa umwe muri abo bantu, Yesu yaramubwiye ati : « Subiza inkota yawe mu rwubati rwayo, kuko abatwara inkota bose bazicwa n’inkota. » Matayo 26. 52

Bamubamba, Yesu yagize ati: « Data, ubababarire kuko batazi icyo bakora. » Luka 23. 34

Nakora iki ngo ndonke imbabazi z’Imana ?

Imana igira umutima w’impuhwe (w’imbabazi) kandi iratwihanganira cyane, naho twaba twakoze ibyaha bikomeye cyane.

Bibiliya itwigisha kumenya IBIGOMBA ngo twakire imbabazi z’Imana: KWICUZA ibyaha, KWATURIRA Imana no KWIZERA ko igitamba cya Yesu gikuraho ibyaha byacu.

« Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose. » 1 Yohana 1. 9

Noneho rero Imana iduha kudashidikanya ko ubusabane hagati ye natwe bwakomejwe :

« Nzababarira gukiranirwa kwabo kandi icyaha cyabo sinzacyibuka ukundi. » Yeremiya 31. 34
« Kuko nzabababarira gukiranirwa kwabo, Kandi ibyaha byabo sinzabyibuka Ukundi. » Abaheburayo 8. 12

Tugomba kwishingikiriza ibyo Imana yavuze maze tukemera rwose ko yatubabariye ibyaha BYOSE. Iyo ni itangiriro y’imibereho mishya yuzuye ibyishimo n’amahoro.

Niba hari ibyaha bindi twongeye gukora, kubyaturira Imana bizaduha kudashidikanya guhabwa imbabazi zayo.

Ngomba kubabarira

Mu muryango w’abantu urimo kwikubira, imbabazi zahindutse ikimenyetso cy’intege nke no gutsindwa. Niyo mpamvu n’igitekerezo cyo kubabarira cyajugunywe kure. Usanga rero ijambo rivuga ngo : « Ndakubabariye » ryabaye imbonekarimwe.

Nyamara Imana ntakundi idusaba kugenza. Idusaba kuyigana, nuko Yesu akatubwira ati :

« Mukunde abanzi banyu, mugirire neza ababanga, mwifurize neza ababavuma, musabire ababangiriza… ni bwo ingororano zanyu zizaba nyinshi. » Luka 6. 27-38

Imbabazi zikomura imbaraga ku Mana yatubabariye ibyaha byacu byose.Niyo idushoboza, nk’uko ibidusaba, kubabararira abaducumuyeho, abadukomerekeje, n’abadusebeje bose.

« Mwihanganirana kandi mubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko Umwami wacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana. » Abakolosayi 3. 13

Urugero rwa Yesu Kristo rubasha kudufasha gushyira mu bikorwa iyi mirongo no kugaragaza « umwuka w’imbabazi ».

Ngomba gusaba imbabazi.
« Uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza,Ariko ubyatura akabireka Azababarirwa. » Imigani 28. 13

« Ndagusaba imbabazi » ni ijambo akenshi rigora kuvuga nyamara ni iry’ingenzi ngo habeho kubabarira. Rigomba kuvugwa nta buryarya. Risobanura ko urivuze yemera kugorama kwe kandi yiyemeje guhindura imyifatire.

Ngomba kubabarira.

Dore uko Imana ishaka ko tumera :

« Mwene so nakora nabi umucyahe, niyihana umubabarire.Kandi nakugirira nabi ku munsi umwe, akaguhindukirira karindwi ati ‘Ndihannye’, uzamubabarire. » Luka 17. 3-4

Ni ngombwa ko usabwa imbabazi yumvikana avuga aya magambo : « Ndakubabariye » kandi abigaragaza rwose. Ni ijambo RIBOHORA k’urivuga ndetse n’uribwirwa. Ni ikimenyetso cy’urukundo nyakuri.

Tugira ingorane zo gushyira mu bikorwa ibyo Imana idusaba. Ikindi gihe tuzabaha ingero z’uburyo bwo guchyira imbabazi mu bikorwa.

Publié le 09.09.2017


Télécharger le PDFEse kubabarira biracyashoboka ?